Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazarushaho kugaragaza indi mpano afite hanze y'umupira w’amaguru.
Iwobi, uzwiho gukoresha izina rya ‘17’ mu muziki, yemeje ko iyi EP izasohoka ku wa 9 Mata 2026.
Uyu mukinnyi wa Fulham yo muri English Premier League ni iyi kipe igenderaho, dore ko amaze no kugira uruhare mu bitego birindwi mu mikino 25 ya shampiyona yakinnye muri uyu mwaka w'imikino.
EP “More To Life” izaba igizwe n’indirimbo ziri hagati y'umunani cyangwa icyenda, harimo n’iyo aherutse gushyira hanze yitwa “Track 0” yasohotse muri Werurwe 2026.
Ni umushinga utegerejweho kugaragaza ubuzima bwe bwihariye n’ibimuranga hanze y’ikibuga.
Muri iyi EP, Iwobi yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Fido, Giddi, 24AM na SPKS, ndetse hari n’abandi bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Biteganyijwe ko izibanda ku nkuru y’ubuzima bwe, igamije kurushaho kumuhuza n’abakunzi be ku isi yose.
EP ya Alex Iwobi kandi izagaragaza intambwe nshya mu kwagura impano, ndetse no guhuza siporo n’imyidagaduro mu buryo bwa kinyamwuga.
Photo: Alex Iwobi ni umukinnyi wo hagati mu kibuga muri Fulham ndetse n'ikipe y'igihugu ya Nigeria.
Etincelles yatangaje Irambona Masudi Djuma nk'umutoza mukuru wayo, aho yasinye amasezerano y'umwaka umwe.
Ikipe y'Igihugu ya Morocco yatangiye neza Igikombe cy'Afurika cya 2025, yakiriye, aho yatsinze Comoros ibitego 2-0 mu mukino...
APR BBC na Patriots BBC zatsinze imikino yazo ya kabiri muri ½ cya kamarampaka, bituma zongera amahirwe yazo yo kugera ku mu...
Urukiko rwa Gisirikare rw’i Nyamirambo rwategetse ko abasivile 23 n’aba ofisiye babiri ba RCS, bakurikiranweho ibyaha bijyan...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...