Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu matora, ategerejwe tariki 30 Kanama 2025.
Mu itangazo AS Kigali yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, iyi kipe yavuze ko Shema azatanga kandidatire yo kuyobora FERWAFA kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Nyakanga 2025, ku cyicaro cy'iri shyirahamwe, aho azaba ari kumwe n'abo bazayoborana mu gihe yatorwa.
Mu kwiyamamariza kuyobora FERWAFA hazakoreshwa uburyo bwa lisiti, aho perezida yihitiramo abo bazakorana muri komite ye, bitandukanye n'uko byagendaga mu matora aheruka.
Shema si mushya muri ruhago yo mu Rwanda, dore ko yabaye Perezida wa AS Kigali mu 2019, aza kwegura muri Kamena 2023, ariko nyuma aza kongera kugaruka ku nshingano zo kuyobora iyi kipe y'i Kigali nyuma y'amezi make kugeza n'aya magingo.
Biteganyijwe ko kwemeza kandidatire bizakorwa tariki 25 Nyakanga 2025, maze tariki 30 Kanama 2025 habe amatora.
FERWAFA yari imaze imyaka ibiri iyoborwa na Munyantwali Alphonse, wagizwe Perezida w'iri shyirahamwe muri Kamena 2023, nyuma y'uko Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mirimo ye.
Kylian Mbappe yafunguye konte y’ibitego muri shampiyona ya La Liga, ubwo yafashaga Real Madrid gutsinda Real Betis ibitego 2...
Samuel Eto'o yahagaritswe amezi atandatu atitabira imikino y'umupira w'amaguru nyuma y'imyitwarire idahwitse yagaragaje mu g...
Ikipe y'igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal yatandukanye n’umutoza wayo Aliou Cissé, nyuma y’imyaka icyenda ayitoza.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatomboye Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CHAN 2024.
Djibouti niy...
Umukinnyi wa Gorilla FC, Nishimwe Blaise, ahamya ko ikipe y’igihugu Amavubi imeze neza, ndetse ifite n’ubushobozi bwo gutsin...