Mukura ishobora guterwa mpaga na Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro iyi kipe y’i Huye yari yakiriye kuri uyu wa Kabiri ukaza guhagarara kubera ikibazo cy'amashanyarazi.
Uyu mukino, wabereye kuri Sitade Huye, wahagaze ugeze ku munota wa 27 aho amakipe yombi yanganyaga 0-0.
Wagombaga gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ariko ukererwaho iminota igera 28 kubera ko amatara amurikira ikibuga yatinze gucanwa.
Bidatinze umukino wahise uhagarara ku munota wa 17 nyuma y’uko amatara azimye muri sitade, urumuri rukaba ruke muri sitade.
Gusa nyuma y’iminota mike umukino wasubukuwe amatara yongewe gucanwa, nubwo bitatinze urongera urasubikwa ubwo ikibazo cy’amatara cyakomezaga kunanirana, urumuri ari ruke muri sitade.
Komiseri w’uyu mukino, Hakizimana Louis, n’abasifuzi bafashe umwanzuro wo guhagarika umukino nyuma y’inama bakoreye mu kibuga.
Ingingo ya 38 mu mategeko agenga amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) igaragaza ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’amashanyarazi, umusifuzi atagereza iminota 45. Mu gihe icyo kibazo gikomeje, ikipe iterwa mpaga.
Mu kindi gika cy’iyo ngingo, FERWAF ivuga ko iyo ikibazo kibayeho amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, ibyo bifatwa nk'impamvu zishobora gusubika umukino.
Photo: Urumuri rwabaye ruke muri Sitade Huye bituma umukino wa Mukura na Rayon Sports usubikwa.
Kylian Mbappe yafunguye konte y’ibitego muri shampiyona ya La Liga, ubwo yafashaga Real Madrid gutsinda Real Betis ibitego 2...
Samuel Eto'o yahagaritswe amezi atandatu atitabira imikino y'umupira w'amaguru nyuma y'imyitwarire idahwitse yagaragaje mu g...
Ikipe y'igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal yatandukanye n’umutoza wayo Aliou Cissé, nyuma y’imyaka icyenda ayitoza.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatomboye Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CHAN 2024.
Djibouti niy...
Umukinnyi wa Gorilla FC, Nishimwe Blaise, ahamya ko ikipe y’igihugu Amavubi imeze neza, ndetse ifite n’ubushobozi bwo gutsin...