Tariki 1 Ukwakira, ku isi hizizwa umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru. Uyu mwaka mu Rwanda, ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’igihugu byabereye mu Murenge wa Rutare, Akarere ka Gicumbi.
Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solange Kayisire, wari umushyitsi mukuru, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ndetse byari byanahuruje imbaga y’abaturage batuye muri aka karere.
Abwira abari bitabiriye ibi birori, Mugabowagahunde yagaragaje ko nubwo Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kwita ku bageze mu zabukuru, nabo ubwabo bagomba kugira uruhare rwo kwiteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza.
Abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Gicumbi kandi basabwe guhugura abakiri bato kugira ngo nabo bazagere ikirenge mu cyabo.
Nyuma y’ibi birori, hakozwe igikorwa cyo koroza imiryango itanu inka binyuze muri gahunda ya Leta ya Girinka ndetse n’iy’Akarere ka Gicumbi yiswe ‘Muturanyi, Ngira Nkugire Mu Iterambere’. Hanabayeho kandi umuhango wo guha abana bakiri bato amata no gutanga ibiribwa ku miryango itandukanye ndetse n’amatungo magufi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri gahunda yashyizweho mu gihugu yo kugenera inkunga y’ingoboka abageze mu zabukuru.
Ku isi, uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru wizihijwe mu nsanganyamatsiko ‘Gusazanya Agaciro’.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije ya COP29 (Conference of the...
Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, hagaragajwe ko ubujura no gukubit...
Kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guveri...
U Rwanda rugiye guterwa inkunga ingana na miliyoni 28$ (hafi miliyari 38 Frw) n'ikigega mpuzamahanga kirengera ibidukikije '...
Minisiteri y'uburezi 'MINEDUC' kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko ibikorwa byo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo by'...