Mu magambo meza asize umunyu, umuhanzikazi Simi yifurije umugabo we Adekunle Gold isabukuru nziza y’amavuko.
Simi yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, kuri uyu wa 28 Mutarama 2026, agaragariza urukundo rudasanzwe umugabo we wujuje imyaka 39.
Yagize ati “Mukunzi wanjye, rukundo rwanjye, mugabo wanjye, uwanteye inda. Turagukunda cyane, ntubyibagirwe. Isabukuru nziza, mukunzi wanjye.”
Aba bombi kandi baritegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri, dore ko hashize igihe gito hasakajwe amashusho agaragaza ko Simi atwite, , ibintu byishimiwe n’abafana babo ku mbuga nkoranyambaga.
Ni mu gihe, umwana wabo w’imfura, Adejare Kosoko, yagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri Instagram ya Simi, yifuriza se isabukuru nziza y’amavuko abinyujije mu muvugo.
Ati "Papa, ndashaka kukwandikira umuvugo muto ube nk’akantu k’urukundo. Uri papa wanjye, uri mwiza, uri mwiza…isabukuru nziza. Ndagukunda papa wanjye."
Simi na Adekunle Gold barushinze ku wa 9 Mutarama 2019, aho kugeza ubu bafitanye umwana umwe w’umukobwa, Adejare Kosoko, wavutse muri Gicurasi 2020.
Simi w’imyaka 37 yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Joromi”, “Duduke”, “Jericho”, na “Logba Logba”, ndetse yanakoranye indirimbo zirenga eshanu n’umugabo we zirimo “No Forget”, "Take Me Back", ndetse n’izindi nyinshi.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.