Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho gukoresha no gutunga ibiyobyabwenge.
Bill Ruzima, wamamaye cyane mu itsinda rya Yemba Voice, yatawe muri yombi ku wa Gatandatu, tariki 15 Ugushyingo 2025, ndetse akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.
Uyu muhanzi, uzwi mu kugira ubuhanga mu miririmbire ndetse n’imyandikire, ni umwe mu baciye mu ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo ubu rikaba ryarimukiye mu Karere ka Muhanga.
Bill Ruzima asigaye akora umuziki ku giti cye nyuma y’uko Yemba Voice, yari ahuriyemo na Kenny Sol ndetse na Mozzy Yemba Boy, risenyutse mu mpera za 2018.
Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe kubera ijwi ndetse n’imiririmbire yihariye mu njyana ya Afro Acoustic.
Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Imana y’Abakundana, Abana Bari Imuderi, Munda y’Isi, n’izindi.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.