Ubuyobozi bwa BK Arena bwanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umuririmbyi w’icyamamare ku isi Justin Bieber azataramira muri BK Arena i Kigali ku wa 23 Gicurasi 2026, busaba abantu kutabiha agaciro kuko ari ibihuha.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara binyuze ku mbuga nkoranyambaga za BK Arena, ubuyobozi bw'iyi nzu, yagenewe imyidagaduro, bwagize buti: “Igitaramo cya Justin Bieber kimaze iminsi cyamamazwa ko kizabera muri BK Arena ni ibihuha. Mwirinde abatekamutwe.”
BK Arena yasobanuye ko ibikorwa byose biyiberamo birimo ibitaramo bitangazwa gusa binyuze ku miyoboro yayo yemewe, irimo imbuga nkoranyambaga zayo ndetse n’urubuga rwemewe rwo kugurishirizaho amatike rwa Ticqet.rw.
Aya makuru y’ibihuha yari yakwirakwijwe n’abantu bavugaga ko itike yo kwinjira muri iki gitaramo itangirira ku madolari 100$ (arenga ibihumbi 140Frw), 200$ (ibihumbi 280Frw) ndetse na 1000$ (1 400 000Frw).
Justin Bieber ni umwe mu bahanzi badasanzwe mu muziki, aho yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2010 binyuze mu ndirimbo ye “Baby” yakunzwe n’imbaga nyamwinshi.
Yagiye asohora album na EP Bitandukanye kandi byakunzwe cyane birimo My World 2.0, Freedom, Purpose na Changes.
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo “Sorry”, “Love Yourself”, “What Do You Mean?” na “Stay”, zamugize umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku isi.
Justin Bieber yashyingiranywe na Hailey Baldwin mu 2018, bakaba baribarutse imfura yabo y’umuhungu muri Kanama 2024 bise Jack Blues Bieber.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.