Umuhanzi Usher na Justin Bieber bari kuvugwa kumbuga nkoranya mbaga cyane nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko bagiranye impaka zikomeye mu birori byabaye nyuma y'ibihembo bya Oscars.
Ibyo birori (afterparty) byari byateguwe n'umuraperi Jay-Z ndetse n'umugore we Beyoncé, aho byitabiriwe n’ibyamamare byinshi byo ku rwego mpuzamahanga.
Amakuru dukesha ikinyamakuru TMZ avuga ko aba bahanzi bombi “bavuganye nabi”, ibintu byatunguye benshi bitewe n’uko basanzwe bafitanye amateka yihariye mu muziki.
Usher azwi cyane nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura Justin Bieber mu ntangiriro z’umwuga we, aho yamufashije kwinjira neza mu ruganda rw’umuziki mpuzamahanga.
Nubwo ayo makuru yakwirakwiye cyane, kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye ayo makimbirane, ndetse nta n’umwe muri aba bahanzi uragira icyo abitangazaho ku mugaragaro.
Usher na Justin Bieber bahuriye mu mishinga itandukanye, yaba mu mikoranire y’indirimbo ndetse no mu guteza imbere impano ya Bieber. Binyuze muri Raymond Braun Media Group, Usher yafashije Bieber kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, banakorana indirimbo zakunzwe zirimo Somebody To Love (Remix).
Ibi byose byagize uruhare rukomeye mu kumwubakira izina rikomeye mu muziki no kumushyira ku isoko mpuzamahanga.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.