Umuhanzikazi w’ikirangirire mu muziki, Céline Dion, yongeye gushimangira ko agarutse mu muziki, aho yateguye ibitaramo bikomeye bizabera mu Bufaransa mu mezi ari imbere.
Ibi bije bikurikira ibikorwa byagaragaye mu mujyi wa Paris, aho mu minsi ishize hatangiye kugaragara amatangazo yanditseho amwe mu magambo agize indirimbo ze zakunzwe cyane.
Aya matangazo yahise akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, abafana batangira kwibaza niba ari ikimenyetso cy’igaruka rye ku rubyiniro.
Ikinyamakuru La Presse cyo muri Montréal muri Canada, aho akomoka, cyatangaje ko hari amakuru yizewe agaragaza ko uyu muhanzikazi ari gutegura igikorwa gikomeye.
Nyuma y’igihe gito, ayo makuru yaje kwemezwa, bituma ibyishimo by’abafana byiyongera.
Céline Dion ateganya gutaramira muri Paris La Défense Arena, imwe mu nzu nini zakira ibitaramo i Burayi, aho azakorera ibitaramo muri Nzeri na Ukwakira 2026.
Ibi bitaramo bitegerejwe na benshi mu bakunzi be, cyane ko bije nyuma y’igihe yari amaze adakora ibitaramo byinshi kubera ibibazo by’ubuzima.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.