Umuraperikazi Cardi B yibarutse umwana wa kane, akaba uwa mbere abyaranye n'umukunzi we Stefon Diggs.
Nk'uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Cardi B yahishuye ko yibarutse umwana w'umuhungu.
Mu byishimo byinshi, Cardi B yavuze ko ibi ari ibindi bihe bishya kuri we, agaragaza ko ari mu bihe by'umunezero gusa dore ko anaheruka gushyira hanze album nshya.
Yagize ati"Ubuzima bwanjye bwagiye buhorana ibihe bitandukanye. Gutangira bushya ntibijya byoroha ariko byari bikwiye! Nashyize hanze imiziki mishya na album nshya! Umwana mushya mu isi yanjye."
Yakomeje agira ati "Ni indi mpamvu yo kuba umuntu mwiza kurushaho no kwikunda kurusha ikindi kintu cyose cyangwa uwariwe wese kugira ngo nkomeze guha abana banjye urukundo n’ubuzima bakwiriye."
Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Cardi B na Stefon Diggs bahishuye ko uyu muraperikazi atwite, ndetse ko bitegura umwana wabo wa mbere kuva batangira gukundana.
Urukundo rw'aba bombi rwagiye hanze mu mpera za 2024, nyuma y'uko Cardi B yari amaze gutandukana n'umuraperi Offset, bafitanye abana batatu – abakobwa babiri ndetse n'umuhungu umwe – muri Nyakanga 2024.
Steffon Diggs, ukina muri New England Patriots yo muri NFL, asanzwe afite abana babiri, yabyaranye n'uwahoze ari umugore we, Aileen Lopera. Abo barimo Nova Diggs w’imyaka icyenda na Charliee Harper Diggs‑Lopera, wavutse muri Mata 2025.
Photo: Stefon Diggs na Cardi B bibarutse umwana wabo wa mbere.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.