Umunyarwenya ndetse akaba n’umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, yasohotse mu bihembo bya Mashariki bitarangiye kubera kudahabwa aho umwanya wo kwicaramo.
Clapton Kibonge yari mu bakandida bahatanira ibihembo bikomeye muri Mashariki African Film Festival, yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Ugushyingo 2025.
Uyu mukinnyi wa filime yagaragarije itangazamakuru ko yasuzuguwe cyane n’abategura ibihembo bya Mashariki bituma ahitamo kwitahira.
Mu butumwa bwaherekeshejwe n’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Bwa nyuma na nyuma nk’umukandida sinabonye umwanya wo kwicaramo nyuma yo kuva kuri itapi itukura. Reka nigendere njye mu rugo marane igihe n’abana banjye.
Clapton Kibonge yongeyeho ko Mashariki yakoze “akazi keza, ariko ku munota wa nyuma mwarantengushye.”
Aya magambo yakurikiwe n’ibitekerezo byinshi by’abamukurikira, aho bamwe bamushyigikiraga bavuga ko ari igisebo ku bashinzwe gutegura ibyo birori.
Icyakora hari n’abandi bagaragazaga ko ibirori bishobora kuba byitabiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’imyanya yateguwe.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Mashariki African Film Festival ntiburagira icyo butangaza kuri icyo kibazo.
Clapton Kibonge asanzwe afatwa nk’umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, ndetse banagize uruhare rukomeye mu guteza imbere impano z’abandi.
Photo: Clapton Kibonge yasohotse mu bihembo bya Mashariki yimyiza imoso.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.