Umuhanzi w'ikirangirire muri Afrobeats, David Adedeji Adeleke wamenyekanye cyane nka Davido yaburiye abanya-Amerika b'abirabura kubijyanye no gushishikarira kuza gutura muri Afurika, avuga ko atari byiza ko bagaruka kuri uyu mugabane.
Nkuko tubikesha Naija News, ubwo Davido yari mu kiganiro cyitwa "The Big Homies House Podcast" yagaragaje ugushidikanya kuri iki gitekerezo bitewe n'ibibazo byugarije Afurika, byumwihariko igihugu akomokamo cya Nigeria.
Mu gusubiza ikibazo cy'uwari uyoboye ikiganiro ku bijyanye n'Abanyamerika b'abirabura bashaka gusubira mu bihugu bafitemo inkomoko, Davido yasubije agira ati "Wasiga Amerika ukajya he?"
Davido yagaragaje ibibazo by'ingutu birimo iby'ubukungu nka bimwe mu bikizahaje ibihugu byinshi byo muri Afurika.
Ashingiye ahanini k'ubunararibonye afite nk'umuntu wakuriye muri Nigeria nyuma yo kuvukira i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, uyu muhanzi, uherutse kuzuza imyaka 32, yongeyeho ati “Ntabwo ari byiza gusubira mu rugo…..Ubu ubukungu bwifashe nabi.”
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.