Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yasabye ubuyobozi bw’igihugu cye kubaka inzu y’imyidagaduro (arena) igezweho izajya yakira ibitaramo bikomeye, mu rwego rwo guteza imbere umuziki n’imyidagaduro muri iki gihugu.
Ibi yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri Wasafi FM, aho yashimiye Leta ya Tanzania ku buryo ikomeje gushyigikira urwego rw’imyidagaduro, cyane cyane mu korohereza abahanzi mu kazi kabo ka buri munsi.
Diamond yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri icyuho mu bijyanye n’ibikorwaremezo byifashishwa mu bitaramo bikomeye, asaba ko hubakwa Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi kandi yujuje ibisabwa.
Yagize ati: “Ndifuza gusaba Perezida wacu, kudufasha tukabona Arena igezweho yadufasha kwakira ibitaramo bikomeye.”
Uyu muhanzi yakomeje agaragaza ko kubaka iyo Arena byafasha abahanzi ba Tanzania n’akarere muri rusange, kubona aho berekanira impano zabo ku rwego mpuzamahanga, bityo bikazamura urwego rw’imyidagaduro ndetse n’ubukungu bushingiye ku buhanzi.
Ibi bije byiyongera ku ruhare Diamond Platnumz akomeje kugira mu guteza imbere umuziki wa Afurika, aho adahwema gushishikariza ubufatanye n’iterambere rirambye mu myidagaduro.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.