Michael Duarte, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma yo kuraswa na polisi i Castroville, Texas.
Polisi ya Texas yatangaje ko Duarte yarashwe nyuma kugaragaza imyitwarire idasanzwe igamije kugirira nabi abaturage, aho bivugwa ko yari afite icyuma.
Duarte yari yarigeze kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe maze ajyanwa mu kigo gito cyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe, gusa aza kugaruka mu mwuga wo guteka nyuma yo gukira – mu bihe bya COVID-19.
Yari amaze imyaka icyenda ashyingiranywe n'umugore we Jessica, ndetse bari bafitanye umwana w'umukobwa w’imyaka 6 witwa Oakley.
Mu mwaka wa 2019, Duarte yafunguye urubuga rwa Instagram “foodwithbearhands”, aho yamenyekanye cyane asangiza abantu amashusho y’ibyo ateka, maze bimuhesha abakunzi benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Duarte yagize yakurikiranwaga n’abarenga 843,000 kuri Instagram, ndetse’abarenga 800,000 kuri TikTok.
Ikindi kandi, yateguraga ibirori, aho rimwe na rimwe yakoranaga n’abandi bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga.
Photo: Michael Duarte, wamenyekanye mu guteka ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana arashwe.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.