Umugore witwa Ivanna Lisette Ortiz, uregwa kugerageza kwica no kurasa ku rugo rw’umuhanzikazi Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky, yahakanye ibyaha byose aregwa ubwo yitabaga urukiko i Los Angeles kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Werurwe 2026.
Nk’uko byatangajwe n’abashinjacyaha, uyu mugore akurikiranyweho kuba yararashe amasasu arenga 10 mu gihe Rihanna n’abana bari mu rugo.
Icyakora nta muntu wakomerekeye muri icyo gikorwa.
Ortiz yahakanye ibyaha byose aregwa mw’iburanishwa ryabereye mu rukiko rwa Los Angeles, ibintu bishobora gutuma urubanza rwe rutangira kuburanishwa ruhereye mu mizi.
Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kugerageza kwica, ibyaha bifitanye isano no gukoresha imbunda mu buryo butemewe n'amategeko, ndetse no kurasa ku nzu ituwemo.
Mu gihe urukiko rwaba rumuhamije ibi byaha, Ortiz ashobora guhabwa igihano gikomeye, kirimo n’igifungo cya burundu, bitewe n’uburemere bw’ibyaha ashinjwa.
Ku ruhande rwa Rihanna na A$AP Rocky, nta makuru arambuye baratangaza kuri iki kibazo, gusa amakuru y’ibanze avuga ko batahungabanyijwe na byo.
Urubanza ruzakomeza tariki 8 Mata.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.