Umuraperi w’icyamamare J. Cole yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo amakimbirane hagati ya Drake na Kendrick Lamar yakiriwe n’abafana, avuga ko hari ibintu byamubabaje cyane.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cyitwa “Talk With Flee” cya Cam'ron, aho bagarutse ku bibazo bitandukanye birimo n’aya makimbirane yakuruye impaka zikomeye mu muziki w’injyana ya Hip-Hop.

J. Cole yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo abafana bagaragaje “ubwiyemezi bwo gushyigikira uruhande rumwe” (tribalism), abigereranya n’imyitwarire iboneka muri politiki aho abantu bahitamo uruhande rumwe gusa.

Yagize ati “Isi yabaye nk’aho ari politiki, uri ku ruhande rwa Demokarate cyangwa Repubulikani. Ni kimwe no kuba uri ku ruhande rwa Kendrick cyangwa Drake.”

Yakomeje avuga ko ibi byamubabaje cyane, kuko byatumye abantu bacikamo ibice aho kugenzura ibintu mu buryo buboneye.

Yakomeje asobanura ko yabonaga hari abantu bakoresheje ayo makimbirane nk’amahirwe yo kugerageza gutesha agaciro Drake, bavuga ko bari mu bukangurambaga bwo kumusenya no kumwambura icyubahiro n’ubwo ari umwe mu bahanzi bakomeye ku isi.

Ati: “Nabonye abantu bakoresha ayo makimbirane bagaragaza uko basanzwe bafata Drake, cyangwa bakiyongera mu bamutesha agaciro, bagashaka no kurema inkuru itari yo imugaragaza nabi.”

Nubwo hashize imyaka ibiri ayo makimbirane abaye, aracyavugwa cyane mu mateka ya Hip-Hop.

Bije mu gihe Kendrick Lamar we akomeje ibikorwa bye bisanzwe, mu gihe Drake we ari kwitegura gushyira hanze album nshya yise ICEMAN.