Umuhanzi Moctar, ukomoka muri Niger, yegukanye Secret Story Afrique, mu gihe umuhanzikazi France Mpundu wari uhagarariye u Rwanda yabaye uwa kane.
Secret Story Afrique ni ikiganiro (reality show) gitambuka kuri televiziyo, aho gihuza abahanzi baturutse mu bihugu byo muri Afurika bikoresha Igifaransa, maze bagahatana hagendewe ku myitwarire yabo muri icyo kiganiro.
Moctar wegukanye Secret Story yatahanye miliyoni 20 z’ama CFA (arenga miliyoni 52 Frw). Uyu muhanzi yanambikiye impeta France Mpundu muri Secret Story.
France Mpundu yari umwe mu bahanzi bageze mu cyiciro cya nyuma, aho yari ahanganye na Moctar, Mousa, Joel ndetse na Sarah, gusa birangira asoreje ku mwanya wa kane.
Icyakora nubwo ategukanye igihembo nyamukuru, France Mpundu yishimiwe na benshi bitewe n’uburyo yitwaye neza, bigatuma anagera kure.
Urugendo rwe muri Secret Story rwamuhaye amahirwe yo kumenyekana cyane ku ruhando rw’umuziki w’Afurika.
Photo: Moctar yasomanye na France Mpundu, akimara kumwambika impeta muri Secret Story Afrique.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.