Umuhanzi Pharrell Williams yahawe umudali witwa ‘Legion of Honour (Ordre national de la Légion d'honneur)’ na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu muhango wabereye mu biro by’umukuru w’igihugu, Élysée Palace, ku wa 23 Mutarama 2026.
Perezida Macron yahaye Pharrell Williams uyu mudali, uruta iyindi yose mu cyubahiro mu gihugu cy’Ubufaransa, mu rwego rwo kumushimira kubera uruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’umuco, umuziki, ndetse n’imideli.
Nyuma yo kumurika bwa mbere imideli y’abagabo ya Louis Vuitton yo mu mpeshyi y’uyu mwaka, Pharrell w’imyaka 52 yerekeje i Paris, aho yaherewe uwo mudali, uzwiho umugozi utukura, mu muhango wabaye mu ibanga.
Uyu muhanzi, umaze kwegukana ibihembo 13 bya Grammy, asanzwe azwiho kuba umuhanga mu guhanga imyambaro.
Pharrell yahawe iki gihembo ari kumwe n’umuryango we, inshuti, ndetse n’abandi bahanzi bagenzi be barimo Pusha T, Future, na Quavo.
Nyuma yo kwambikwa uyu mudali udasanzwe, Pharrell yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko ari umugisha ukomeye kuri we guhabwa iki cyubahiro.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.