Umukobwa wa R. Kelly, Joanne Kelly, uzwi ku izina rya Buku Abi, yatangaje benshi avuga ko uyu muririmbyi akanaba se umubyara yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina ubwo yari akiri muto.
R. Kelly asanzwe afungiye ibyaha birimo guhohotera bishingiye ku gitsina abagore n'abana b'abakobwa.
Buku Abi, ubyarwa na R. Kelly na Andrea Kelly, yatangaje ibi birego ashinja se mu cyegeranyo cy’amateka ataravuzwe ya R. Kelly cya TVEI Streaming Network.
Uyu mukobwa w’imyaka 26 yagize ati ''Yari buri kimwe kuri njye, kuva kera siniyumvishaga ko byabaye. Sinatekerezaga ko nubwo yaba umuntu mubi hari icyo njyewe yankorera".
Yakomeje agira ati "Natinyaga kubibwira umuntu uwo ari we wese, yaba na mama."
Buku Abi aganira n'ikinyamakuru People yagaragaje ko nyuma yo kwirekura akavuga ibyo yakorewe na se, yumvise aruhutse.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umunyamategeko wa R. Kelly, Jennifer Bonjean, yahakanye ibyo birego yivuye inyuma.
Agira ati “Uwahoze ari umugore wa R. Kelly (Andrea Kelly) na we yavuze amagambo nkayo mu myaka ishize, kandi Urwego Rushinzwe Kurera Abana n'Imiryango rwo muri Leta ya Illinois rwakoze iperereza kuri ibyo birego ariko rusanga nta shingiro bifite......Abo bakora ibyegeranyo ntibashatse kuvugana na Mr. Kelly cyangwa itsinda rye ngo bamwemerere kwisobanura kuri ibyo birego.”
Muri Gashyantare 2023, R. Kelly yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 muri gereza ya Chicago ku byaha byo gufata abana amashusho y'urukozasoni no kubashuka bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina.
Mu mwaka wabanjirije uwo, yari katiwe igifungo cy'imyaka 30 azira ubujura n'icuruzwa ry'abantu bishingiye ku gitsina.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.