Umuhanzi Ross Kana yamaze kwemezwa nk’umwe mu bazaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, aho agiye kubyitabira ku nshuro ye ya mbere.

Ross Kana aje yiyongera ku bandi bahanzi barimo Kevin Kade, Bushali, Marina, Kenny Sol na Davis D, bari bamaze gutangazwa n’abategura ibi bitaramo, aribo sosiyete ya East African Promoters (EAP).

Kugeza ubu hasigaye gutangazwa umuhanzi umwe gusa kugira ngo urutonde rw’abazaririmba rwuzure.

Ibi bitaramo biteganyijwe gutangira ku wa 20 Kamena 2026, bikazasozwa ku wa 1 Kanama 2026, bizabera mu mijyi irimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu, aho buri gace kazakira ibitaramo bizahuza imbaga y’abakunzi b’umuziki.

Ross Kana yatangiye kumenyakana cyane mu mpera za 2023, nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM Ltd, yamufashije kumenyekana no gukomeza kwagura impano ye.

Gusa muri Gicurasi 2025, yatangaje ko aseshe ayo masezerano, ahitamo gukomeza urugendo rwe rwa muzika ku giti cye.

Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Sesa”, “Molela” na “Mami”. Yakoranye indirimbo “Fou de Toi” na bahanzi barimo Element EleéeH ndetse na Bruce Melodie, imwe mu zakunzwe cyane.