Umuhanzi Safi Madiba yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka ine atahakandagira, aho yahishuye ko bimwe mu bimuzanye birimo n'imishinga afitanye n'abo bahoranye muri Urban Boyz.
Akigera i Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu, Safi Madiba yabwiye itangazamakuru ko azanywe na gahunda nyinshi zirimo igitaramo afite tariki 7 Ukuboza 2024, imishinga y'umuziki, ndetse no gusura inshuti n'abavandimwe.
Abajijwe niba afite umukunzi nyuma y'uko atandukanye na Judith, uyu muhanzi ntawe afite ariko ahishura ko mu bimuzanye harimo no gushaka umukunzi mushya.
Ati "Ibyo nabyo biri mu binzanye i Kigali."
Abajijwe ku gitaramo afite tariki 7 Ukuboza 2024 muri The Green Lounge cyanenzwe na benshi, bavuga ko umuhanzi mukuru nkawe atari akwiriye gukorera igitaramo mu kabari, Safi Madiba yavuze ko kiriya atari igitaramo ahubwo ari uguhura n'abafana be, agaragaza ko igitaramo cye kizaza nyuma.
Uyu muhanzi yatangaje ko kandi afite gahunda yo gukorana indirimbo n'abahanzi bagenzi be bakorera umuziki mu Rwanda.
Safi Madiba yagiye gutura muri Canada mu 2020 asanze umugore we Judith, baje gutandukana bamaranye imyaka ibiri n'igice basezeranye.
Kuri ubu uyu muhanzi yanamaze kubona ubwenegihugu bwa Canada.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.