Umuhanzikazi Temilade Openiyi, uzwi nka Tems, yanditse amateka mashya mu muziki we, aho yabaye umuhanzikazi wa mbere ukomoka muri Nigeria wumvwa n’abarenga miliyoni 30 buri kwezi ku rubuga rucururizwaho umuziki rwa Spotify.
Tems asanzwe ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe na benshi ku isi, binyuze mu ijwi rye ryihariye ndetse n’imyandikire ye idasanzwe.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 30 azwiho gukora indirimbo ziri mu njyana zitandukanye, yaba Afrobeats cyangwa R&B, ndetse akabikorana umwihariko.
Izina rye ryamenyekanye mu muziki cyane muri 2020, ubwo yakoranaga indirimbo na Wizkid yitwa “Essence.” Iyi ndirimbo yakunzwe na benshi, ndetse iza no ku mwanya wa cyenda kuri ‘Billboard Hot 100 chart’ icyo gihe, nyuma y’uko aba bahanzi bombi bayisubiranyemo na Justin Bieber.
Zimwe mu zindi ndirimbo za Tems zakunzwe cyane zirimo: “Me & U”, “Love Me JeJe”, “Crazy Things”, “Damages”, ndetse n’izindi.
Tems kandi yandikiye indirimbo bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki ku isi barimo Rihanna, yandikiye indirimbo yitwa “Lift Me Up” yasohotse mu Ukwakira 2022.
Kugera ku bantu barenga miliyoni 30 bumva umuziki we buri kwezi kuri Spotify byatumye Tems yinjira mu cyiciro cy’abahanzikazi bacye cyane bakomoka muri Afurika bageze kuri uru rwego.
Ibi bigaragaza ko umuziki w’Afurika uri kugenda ufata umwanya ukomeye ku masoko mpuzamahanga, kandi ko abagore b’Abanyafurika batakiri ku ruhande ahubwo bari mu bayoboye impinduka mu ruganda rw'umuziki.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.