Mugisha Benjamin, wamenyekanye nka The Ben, agiye gusohora album ye ya gatatu.
Abinyujije ku urubuga rwe rwa Instagram, The Ben yashyize hanze amashusho ari kuririmba imwe mundirimbo yise "Better" byitezwe ko izaba iri kuri iyo album ye.
Uyu muhanzi, ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no mu Rwanda, yagaragaje ko album agiye gusohora izaba yuje urukundo akunda abafana be.
Agira ati "Buri nota, buri murongo bikoranye urukundo n'icyubahiro mbafitiye mwese. Iyi album yuzuye urukundo ruva ku mutima, kandi ndabizeza ko ikwiriye gutegerezwa.
The Ben Kandi yahishuye ko iyo album izasohoka mu Ukuboza, agira ati "Ukuboza kuzaba ukw'amateka. Urukundo n'ukwihangana byanyu ntako bisa."
The Ben yagiye ashinjwa ubunebwe mu myaka yatambutse n'abantu batandukanye baba mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ariko muri uyu mwaka ubona ko yongeye gushyira imbaraga cyane mu umuziki we, dore ko hamaze kujya hanze indirimbo eshatu arimo.
Harimo indirimbo ebyiri yakoranye n'abandi bahanzi, 'Sikosa' na 'Intsinzi', ndetse na 'Plenty' yikoranye, ari nayo iheruka kujya hanze.
The Ben yasohoye album ye ya mbere 'Amahirwe ya Nyuma' mu 2009, naho iya kabiri 'Ko Nahindutse' ayisohora mu 2016.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.