Umuhanzi The Ben yahakanye ibyavuzwe ko yareze umunyamakuru Sengabo 'Fatakumavuta' Jean Bosco mu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024, The Ben yasangije abamukurikira ifoto ya Fatakumavuta ayiherekeresha amagambo agaragaza ko yamubabariye.
Yagize ati “Nahisemo urukundo, nahisemo gutanga imbabazi nubwo amagambo yankomerekeje cyane, ndagusengera ngo ucungurwe kandi ubone amahoro.”
Yakomeje agira ati “Ubutabera butangwe ndetse n’impuhwe. Nemera ko twese dushobora gukosa ndetse tukanisubiraho tugahinduka bashya. Fata ndagusengera ngo urekurwe, ndanizera ko urukundo ruzayobora ahazaza hawe harimo amahoro.”
Binyuze ahatangirwa ibitekerezo (comment sections), umwe mu bakurikira uyu muhanzi yamusabye ko yakura ikirego cye mu rukiko niba koko yarababariye Fatakumavuta.
Ati "Niba aribyo koko, kura ikirego mu urukiko tubone ko ukomeje koko, ntiwakabaye urega umuntu ngo yakuvuze kandi nawe uvuga abandi, byibura tekereza k'umuryango yaratunze."
The Ben yahise amusubiza agira ati "Ku makuru naguha, ntabwo nigeze murega."
Hashize ibyumweru birenga bibiri Fatakumavuta atawe muri yombi, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gusebanya akoresheje imbuga nkoranyambaga, yakoreye abarimo The Ben, Meddy ndetse na Bahati Makaca.
The Ben, ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse no mu Rwanda, yanditse aya magambo mu gihe habura amasaha make ngo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rufate icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Fatakumavuta.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.