Umuririmbyi Usher Raymond IV, uzwi nka Usher, yagaragaje Sean “Diddy” Combs mu buryo butandukanye n’uko benshi bamubona muri iyi minsi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Forbes, Usher yavuze ko nta kintu kibi afite yavuga kuri Diddy, ashimangira ko ibyo yamubonyeho mu buzima bwe bwite bidahuye n’ibimuvugwaho muri iyi minsi.
Yagize ati: “Nta kintu kibi namuvugaho, kuko ibyo nanjye namubonyeho si byo isi iri kubona cyangwa uko iri kubigaragaza.”
Aya magambo ya Usher agaragaza itandukaniro riri hagati y’icyo abantu bamwe babona mu buzima bwabo bwite n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko hari igihe abantu bamwe badahabwa agaciro bakwiye, nubwo baba bafite impano n’ibyo bagezeho mu muziki.
Ibi yabivuze mu rwego rwo kugaragaza ko atifuza gucira urubanza mugenzi we ashingiye ku bivugwa gusa.
Ibi bije nyuma y’aho ku wa 3 Ukwakira 2025, yakatiwe n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri (amezi 50), nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gutwara abantu mu bikorwa by’ubusambanyi n’ihohoterwa.
Agacibwa nihazabu ingana na $500,000, ndetse anategekwa kuzamara imyaka itanu akurikiranwa n’inzego z’ubutabera nyuma yo kurangiza igihano.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.