Umuhanzi Christopher Muneza yashyizwe ku rutonde rw’Abanyafurika 100 bafite ijambo rikomeye kandi bagira uruhare mu guhindura sosiyete, ruzwi nka “AFRICA 100 – League of Exceptional Influential Leaders 2026”, igikorwa kigaragaza urwego ari kugeraho ku ruhando mpuzamahanga.
Christopher Muneza ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’utunganya umuziki, uzwiho guhuza injyana ya R&B igezweho n’imiririmbire irimo umwimerere wa Afurika ndetse n’imiterere ya Pop mpuzamahanga.
Yatangiye umuziki akiri muto cyane, akandika ndetse akanatunganya indirimbo ze. Nyuma yaje gusinya amasezerano na KINA Music, ibyo bikaba intangiriro y’urugendo rwe mu muziki wabigize umwuga.
Ku myaka 18 gusa, yemerewe kwitabira irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Superstar, aho yahise yigaragaza nk’umuhanzi ufite impano idasanzwe anatangira kumenyekana cyane mu gihugu.
Mu buhanzi bwe, aririmba mu ndimi enye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Igiswahili, ibintu bituma ibihangano bye bigera ku bantu batandukanye ku isi.
Christopher Muneza yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo “Uti Sorry”, “Simuziga” na “Ijuru Rito”, zamufashije kumenyekana cyane mu muziki nyarwanda.
Gushyirwa ku rutonde rwa “AFRICA 100 – League of Exceptional Influential Leaders 2026” ni ikimenyetso cy’uko Christopher Muneza ari umwe mu bahanzi bafite udushya turi guhindura umuziki Nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ibirori byo gutangaza no guhura kw’abatoranyijwe mu rutonde, biteganyijwe ku wa 17 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bikazabera muri British Council mu mujyi wa Accra muri Ghana.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.