Umuhanzi wo muri Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng uzwi cyane nka Skales, yavuze ko ari we watumye Burna Boy amenyekana binyuze mu ndirimbo bakoranye mu 2017.
Ikinyamakuru Naija News gitangaza ko Skales mu kiganiro aherutse kugirana na Naija FM, Lagos, yavuze ko hari igihe yateye inkunga Burna Boy mu mwuga we.
Skales yagaragaje ko umuhanzi Burna Boy nta ndirimbo yari afite ikunzwe mbere y'uko basubiranamo ndirimbo "Temper" mu 2017.
Yakomeje avuga ko Burna Boy na we yamuteye inkunga amaze kumenyekana cyane.
Yagize ati "Nk'uko byari bimeze icyo gihe, Burna boy nta ndirimbo yari afite mbere yo kumushyira muri "Temper Remix."
"Nyuma yo gukorana natwe nibwo yatangiye kwitwara neza. Sinshaka kwiha icyubahiro cy'uko yagize icyo ageraho kubera njye, ariko yanyeretse ko ari umuntu w'ingirakamaro mu gihe cy'imyaka myinshi, kandi ndatekereza ko na we hari igihe namweretse ko ari umuntu w'ingenzi."
Photo: Skales yasubiranyemo indirimbo ye "Temper" na Burna Boy mu 2017.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.