Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ryibumbiyemo imitwe ya politiki irimo n’iyitwaje intwaro nka M23, Corneille Nangaa, yahishuye ko umutwe wa M23 ufite umugambi wo gufata umurwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Kinshasa.
Nangaa yavuze ko umutwe wa M23 uzaruhuka ari uko impamvu zatumye ufata intwaro zitakiriho, ndetse ko n'iyo bizasaba kugera i Kinshasa bizakorwa.
Ibi yabitangarije mu kiganiro cya mbere uyu mutwe wagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane kuva wafata Umujyi wa Goma.
Nangaa yagaragaje ko umutwe wa M23 udateze kuva i Goma kuko nta kindi gihugu kitari RDC yajyamo.
Yongeyeho ko abaturiye umupaka wa RDC batazongera guhura n'ibibazo by'umutekano muke kubera ko abatezaga ibyo bibazo birukanwe.
Uyu mutwe wa M23 watangaje ko kandi mu gihe kitarenze iminsi ibiri, amazi n'amashanyarazi bizaba byagarutse i Goma nyuma y'iminsi ntabihari, avuga ko hari n'ibice byatangiye kuyabona.
Nangaa yavuze ko impunzi z'abanye-Congo, zahungiye mu bihugu birimo u Rwanda, ko zigomba gutaha, agaragaza ko hari gushyirwaho uburyo ibyo bigomba gukorwamo.
Perezida w'Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yasabye abanyamakuru guhagarika ibibazo bivuga ko M23 ifashwa n'u Rwanda, ashimangira ko abazanye iyo mvugo ari abayobozi ba RDC bakora icengezamatwara ry'uko ibibazo byose igihugu gifite biterwa n'u Rwanda.
Photo: Perezida w'Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, mu kiganiro n'itangazamakuru M23 yakoze kuva yafata Goma. Ifoto y'IGIHE
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije ya COP29 (Conference of the...
Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, hagaragajwe ko ubujura no gukubit...
Kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guveri...
Tariki 1 Ukwakira, ku isi hizizwa umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru. Uyu mwaka mu Rwanda, ibirori byo kwizihiza uyu ...
U Rwanda rugiye guterwa inkunga ingana na miliyoni 28$ (hafi miliyari 38 Frw) n'ikigega mpuzamahanga kirengera ibidukikije '...