Urwego rw'Igihugu rw'Ubungenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, uherutse kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ya Shyira mu itorero rya Angilikani mu Rwanda.
Musenyeri Mugisha Samuel akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k'ubuyobozi.
Hari hashize amezi abiri Musenyeri Mugisha Samuel ahagaritswe ku mirimo yo kuyobora Diyosezi ya Shyira kugira ngo akorweho iperereza ku byaha yashinjwaga birimo kunyereza umutungo w'iyo diyosezi.
Mu bihe bitandukanye Musenyeri Mugisha Samuel yagiye ashinjwa imiyoborere mibi n'abapasitori yirukanye mu ntangiriro za 2024 bo muri diyosezi yayoboraga, aho bagaragazaga ko yabirukanye kugira ngo abikize, ntihagire umubangamira mu migambi ye.
Kuri ubu Musenyeri Mugisha Samuel afungiwe kuri 'station' ya RIB ya Remera mu gihe hari gukorwa iperereza ku byaha aregwa.
RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k'ubuyobozi. Afungiwe kuri Station ya RIB…— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) January 21, 2025
RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k'ubuyobozi. Afungiwe kuri Station ya RIB…
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije ya COP29 (Conference of the...
Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, hagaragajwe ko ubujura no gukubit...
Kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guveri...
Tariki 1 Ukwakira, ku isi hizizwa umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru. Uyu mwaka mu Rwanda, ibirori byo kwizihiza uyu ...
U Rwanda rugiye guterwa inkunga ingana na miliyoni 28$ (hafi miliyari 38 Frw) n'ikigega mpuzamahanga kirengera ibidukikije '...