Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasiye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, agaragaza impamvu yashyizweho.
Mu butumwa yashyize hanze, Perezida Trump yibukije Papa Leo ko atari ku rutonde rw'abahabwaga amahirwe yo gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika nubwo byarangiye atowe.
Trump yagize ati: "Papa Leo XIV Ntiyari ku rutonde rw’abashoboraga kuba Papa, ahubwo yashyizweho na Kiliziya kubera ko ari Umunyamerika, bakeka ko ari bwo buryo bwiza bwo guhangana na Perezida Trump.
Yakomeje agira ati: "Iyo ntaba muri White House, Leo ntaba yaratorewe kuyobora Kiliziya Gatolika."
Ibi Trump yabitangaje nyuma y'uko Papa Leo XIV avuze ko isi irambiwe abigize ibigirwamana kubera ingufu n'amafaranga, anongeraho ko intambara bateza ku isi zirambiranye.
Trump yasabye Papa Leo "kwisubiraho nk’Umushumba wa Kiliziya, agatekereza neza, akareka gukorera inyungu z’abahezanguni, ahubwo akibanda ku kuba Papa mwiza aho kuba umunyapolitiki.
Yagaragaje ko "ibi bimwangiza cyane kandi igikomeye kurushaho birangiza na Kiliziya Gatolika."
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije ya COP29 (Conference of the...
Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, hagaragajwe ko ubujura no gukubit...
Kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guveri...
Tariki 1 Ukwakira, ku isi hizizwa umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru. Uyu mwaka mu Rwanda, ibirori byo kwizihiza uyu ...
U Rwanda rugiye guterwa inkunga ingana na miliyoni 28$ (hafi miliyari 38 Frw) n'ikigega mpuzamahanga kirengera ibidukikije '...